AMAHUGURWA I KAYONZA

ISHYAKA RY’ITERAMBERE N’UBUSABANE (P.P.C) RIKOMEJE GUHUGURA ABAYOBOKE BARYO BARI MU NZEGO ZARYO ZINYURANYE HIRYA NO HINO MU GIHUGU.

Gahunda yo guhugura Abayobozi b’Inzego z’Ishyaka ry’iterambere n’Ubusabane (P.P.C) ku rwego rw’Imirenge yatangiye i saa 10h00, itangizwa n’ijambo ryikaze ry’ Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (P.P.C) ku rwego rw’Igihugu KAREMERA Jean Thierry, ashimira Abayobozi batandukanye bayitabiriye bazindutse kandi abasaba gukomeza kugira uruhare muri gahunda zinyuranye z’Igihugu batanga ibitekerezo bizatuma Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane(P.P.C) rikomeza kugaragara mu ruhando rw’ Imitwe ya Politiki ifite gahunda na porogaramu politiki zifashishwa mu guteza imbere Abenegihugu kandi zigashingirwaho mu ifatwa ry’ibyemezo ku nzego zinyuranye.


Umunyamabanga Mukuru wa PPC

INTEGO

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru yibukije intego z’amahugurwa agenewe Abayobozi, asobanura ko ari bumwe mu buryo Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (P.P.C) rikoresha mu rwego rwo gukomeza kungura ubumenyi no kongerera ubushobozi Abayobozi bari mu nzego zitandukanye za P.P.C. ikigamijwe akaba ari ukubafasha mu kumenya gahunda na politiki z’Igihugu kuko umunyapolitiki wese agomba guhora asobanukiwe n’Icyerekerezo cy’Igihugu. Nyuma yo gufungura ku mugaragaro amahugurwa, yongeye gushimira abayitabiriye arangiza ijambo rye asaba buri wese mu bayitabiriye kugira uruhare mu itangwa ry’ibitekerezo no gushaka ibisubizo by’ibibazo ndetse no kugaragaza ingamba zikienewe.

Yarangije ijambo rye yibutsa intego zihariye zaya mahugurwa : • Gukangurira abayobozi ba P.P.C bari ku rwego rw’Imirenge kugira uruhare mu itangwa rya serivise nziza no kuba imboni z’Igihugu ;

• Kongerera ubumenyi abayobozi ba P.P.C bari ku rwego rw’Imirenge kubirebana na politiki y’imiyoborere myiza hibandwa kuri gahunda yo kwegereza Ubuyobozi abaturage ;

• Kwibutsa abayobozi ba P.P.C bari ku rwego rw’Imirenge urahare rwabo mu guharanira iterambere ry’umuryango nyarwanda hashingiwe ku cyerekezo u Rwanda rwihaye.

• Gutanga umusanzu w’ibitekerezo ku mushinga w’ivugururwa ry’Amategeko Ngengamikorere ya P.P.C hibandwa ku byashingiweho havugururwa « statuts » zayo muri Kamena 2011.