Abarwanashyaka ba PPC barasabwa gutinyuka bakiyamamaza

Abarwanashyaka ba PPC mu karere ka Karongi barasabwa kwitinyuka bakiyimamariza ubuyobozi mu nzego z’ibanze mu matora ateganyijwe mu mwaka utaka.

Ibi byagaragarijwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu karere ka Karongi yahuje abarwanshyaka b’ishyaka riharanira iterambere n’ubusabane, PPC bahagarariye abandi mu ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa Gatandatu, hagamijwe kurushaho gusobanukirwa zimwe muri gahunda za Leta, ndetse no kwibukiranya ku myitwarire igomba kuranga umurwanashyaka nyawe.

Abahuguwe bavuga ko ibyo basabwe bagiye kubishyira mu bikorwa aho batuye, bagamije guharanira kongera ingufu z’ishyaka ryabo.

Batamuriza Claire umwe mu banyamuryango waturutse mu karere ka Karongi ati:” Ubu ntashye nungutse byinshi, nasobanukiwe amwe mu mateka ayaranze igihugu cyacu yahezaga bamwe natwe abagore turimo, ubu nasobanuriwe ko ngomba kwigirira icyizere ntinyuka kugaeragaza ibyo nshoboye byose, ni nyo mpamvu mu matora y’inzego z’ibanze nanjye nzashaka umwanya niyamamazaho.”

Depite Jean Thiery Karemera, Umunyamabanga Mukuru wa PPC ku rwego rw’igihugu we ati:” Dufite abanyamuryangfo benshi bashoboye kandi binagaragarira mu mirimo itandukanye bakora, turanabasaba rero kwitinyuka mu matora y’inzego z’ibanze yo mu mwaka utaha bakiyamamaza kugira ngo nabo bbashe gutanga umusanzu wabo wo gukomeza kubaka igihugu.”

Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ugukomera k’umutwe wa politiki, ni ubwiganze bw’abanyamuryango bawo mu buyobozi bw’inzego zitandukanye zifata ibyemezo.

PPC ni rimwe mu mashyaka 11 yemewe akorera mu Rwanda, mu matora y’Abadepite ndetse n’ay’umukuru w’igihugu aheruka rikaba ryaragiye ryiyunga kuri FPR Inkotanyi.