Urubyiruko rw’ishyaka PPC mu rugamba rwo kwiyungura ubumenyi muri politiki

Ubuyobozi bw’ishyaka ry’Iterambere n’ubusabane (PPC) ku rwego rw’Intara zose z’igihugu buri kongerera ubumenyi urubyiruko rwo muri irishyaka mu bijyanye n’imiyoborere.

Kuri uyu Cyumweru Tariki ya 1Ugushyingo 2015 ni bwo uru rubyiruko rwo muri PPC rwigishijwe n’ihuriro ry’amashyaka yemewe mu Rwanda, babigisha aho igihugu kigeze n’imiyoborere.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya PPC, Depite Karemera Jean Thiery yabwiye IGIHE, ko bateguye aya mahugurwa ngo babakangure ndetse barusheho kubumvisha uruhare rwabo mu miyoborere y’igihugu.

Ati “Impamvu n’uko dushobora kubifashija mu rwego rwo kugira ngo dukomeze imbaraga z’ishyaka nabwo tububakireho badufashe muri gahunda zitandukanye, kuko wubakiye ku rubyiriko ariho ushobora kwizera ko ejo hazaza hawe hazaba heza ,rero tugomba kubatoza tukabereka umurongo kugira ngo bazaze mu myanya y’ubuyobozi bw’ishyaka barahawe impamba yo kugera ku ntego ishyaka ryihaye”.

Nishimwe Rose umwe mu rubyiruko rwo mu ishyaka rya PPC yagize ati “Ku bwacu nk’urubyiruko bitewe ahanini no kuba dutatanye akenshi ,iyo duhuye twongera tugatekereza ku masomo twabonye bikadufasha kongera kwiyubaka no kubaka ishyaka ryacu, kwigirira icyizere cy’ejo hazaza bikanatuma n’abayobozi badufasha kwiminjiramo agafu”.

Muri aya mahugurwa y’ishyaka PPC hatanzwemo ibiganiro bitatu birimo icy’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu n’ikiganiro cyo guharanira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo ndetse n’uruhare rw’urubyiriko ku mutwe wa politike no mu miyoborere y’igihugu.