INAMA Y’INAMA NKURU YA 17 Y’UMURYANGO FPR-INKOTANYI YABAYE KUWA GATANU TALIKI YA 19 UKUBOZA 2025 YITABIYE N’IMITWE YA POLITIKI YOSE YEMEWE MU RWANDA

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 19/12/2025 habaye Inama y’Inama nkuru ya 17 y’umuryango FPR Inkotanyi yabereye kuri INTARE Conference ARENA I Rusororo iyobowe na Perezida wa Repubulika akaba na chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi Nyakubahwa Paul Kagame.
Muri iyi nama amashyaka yose ya Politiki agize Ihuriro ry’ ‘igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yose yari yatumiwe aho Ishyaka ry’Iterambere n’ubusabane PPC ryari rihagarariwe n’abayobozi babiri ba Komite Nyobozi baryo aribo Perezida Honorable Senateur Mukabaramba Alivera n’Umunyamabanga mukuru waryo Dr Ndahayo Berchimas.
Iyi nama y’umuryango FPR Inkotanyi ikaba yari igamije gusuzuma uko inshingano z’abayobozi zishyirwa mu bikorwa na none Kandi hashyirwaho Komite ivuguruye aho Nyakubahwa Paul Kagame yemejwe n’abagize Inama nkuru gukomeza kuyobora uwo muryango, akungirizwa naba vice chairmen babiri aribo Consolee Uwimana na Kayisire Solange . Abanyamuryango Kandi bemeje Bwana Bazivano Christophe nk’umunyamabanga mukuru na Gasana Steven nk’umunyamabanga mukuru wungirije.

Byanditswe n’umunyamabanga mukuru wa PPC , Dr Ndahayo Berchimas

Leave a Reply