Kuri uyu wa gatandatu, taliki ya 20 Ukuboza 2025 hahaye Inama y’Inama nkuru isanzwe y’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane “PPC” iyobowe na Honorable Senateur Dr Mukabaramba Alivera Perezida wa Komite Nyobozi waryo. Iyi nama nkuru ubusanzwe igizwe na n’abayobozi barindwi bagize Komite Nyobozi,abayobozi batatu bagize Komite Ngenzuzi, abayobozi batatu bagize Komite mbonezabupfura, abayobozi batatu bagize Komite nkemurampaka, abayobozi umunani bagize za komisiyo zihoraho ,abayobozi batatu bahagarariye Intara n’umujyi wa Kigali.Bose hamwe bakaba makumyabiri n’icyenda.

Iyi nama ikaba yari igamije kugaragaza ibikorwa by’ishyaka PPC byaranze umwaka wa 2024-2025 aho Umunyamabanga mukuru waryo Bwana Dr Ndahayo Berchimas yeretse abitabiye inama imirimo yagiye ikorwa na buri rwego rw’ubuyobozi rugize Ishyaka.
Muri iyi nama kandi Perezida wa PPC mu kiganiro yatanze, yagaragaje ibikorwa byaranze amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ndetse anagaragaza ibyavuye mu matora y’abagize senat y’u Rwanda.
Inama yasojwe abagize inama nkuru bifurizanya Noheri Nziza n’umwaka mushya muhire mu busabane.
Byateguwe n’Umunyamabanga mukuru
Dr Ndahayo Berchimas