You are currently viewing PPC YIHANGANISHIJE ISHYAKA PL KUBERA URUPFU RWA NYAKUBAHWA SENATERI MUKABALISA DONATILLE

PPC YIHANGANISHIJE ISHYAKA PL KUBERA URUPFU RWA NYAKUBAHWA SENATERI MUKABALISA DONATILLE

Kigali, 31 Nyakanga 2026 – Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane / PPC ryifatanyije n’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu / PL mu kababaro batewe n’urupfu rwa Perezida waryo, Nyakubahwa Senateri MUKABALISA Donatille, witabye Imana.

Ishyaka PPC ryihanganishije Abayoboke b’Ishyaka PL muri rusange, n’umuryango we by’umwihariko, kubera kubura umuntu w’ingenzi nka Nyakubahwa Senateri MUKABALISA Donatille wakoreye Igihugu atizigamye, arangwa n’urukundo no kwicisha bugufi.

Tuzakomeza kuzirikana umusanzu we w’agaciro mu nzego zose z’Igihugu yakoreyemo mu rugendo rw’iterambere, kandi umurage adusigiye uzatubera umusingi wo kubakiraho.

Tumwifurije kuruhukira mu mahoro.

Bikorewe i Kigali, ku wa 31 Nyakanga 2026
Honorable MUKABARAMBA Alvèra
Perezida w’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane / PPC

Leave a Reply