Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane mu Rwanda (PPC ) ryatoye Abayobozi Bakuru baryo.

Murwego rwo kubahiriza itegeko shingiro n’amategeko ngengamikorere by’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane"PPC" kuwa 28 Mutarama 2024 habaye Biro Politiki y’Ishyaka PPC. Mubyaganiweho ni uko Ishyaka PPC rizashyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi Ku mwanya wa Perezida WA Repubulika ndetse Ishyaka rikazanifatanya na FPR- mu matora y’abadepitse. Ni amatora azaba muri Nyakanga 2024.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye zari ku murongo w’ibyigwa, habaye n’amatora y’abayobozi bashya b’Ishyaka PPC muri manda y’imyaka 7yo kuva 2024 kugeza 2031.
Hatowe aba bakurikira:
1. Presidente: Dr. Alvera Mukabaramba:123/123
2. V/President wa mbere: Muhayimana Bodouin :119/123
3. V/President wa 2:Mukampunga Epiphanie: 120/123
4. SG: Dr Ndahayo Berchimas:121/123
5. SG Adjoint: Kayisiki Amina:104/123
6. Umubitsi: Niyonzima Celestin:112/123
7. Umubitsi wungirije: Nimurere Marlene:111/123.
Amatora yakozwe mu mucyo aho abari bahagarariye imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro bose bashimye uko amatora yateguwe kandi yagenze.
Abayoboye amatora:
1. President: Nshimyiyongabire Mahirwe Protegene
2. V/President: Nsengiyumva Dieudonne
3. Umwanditsi: Uwase Emelyne
4. Member: Mugabe Valens.


Comite nyobozi nshya


comite nyobozi nshya hamwe nabaje bahagarariye imitwe ya politike


abagize biro politike ya PPC