Amavu n’Amavuko y’Ishyaka PPC

ISHYAKA RY’ITERAMBERE N’UBUSABANE /PPC

Amavu n’amavuko by’”Ishyaka ry’Iterambere n’ubusabane / "PPC "

Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane(PPC, mu magambo ahinnye y’igifaransa) ni Ishyaka ryavutse tariki ya 01/08/2003, rikaba rigamije Iterambere, Ubusabane n’Imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Iri shyaka rifite ingengabitekerezo politiki (Political Ideology) yo gushyira imbere agaciro ka muntu n’ubushake bwo guteza imbere umuryango nyarwanda.
Ishyaka rikaba ryariyemeje kubaha no gukurikiza Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko nkuko bigaragara mu Itegeko Ngenga ry’Ishyaka ryashizweho umukono n’abayoboke shingiro (membres fondateurs) magana atandatu(600) kandi rigatangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda No 15 yo kuwa 01/08/2003. Nyuma yo kuvugurura Amategeko Shingiro ya PPC yatangajwe nanone mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda no 28 yo kuwa 11/07/2022.
Ishyaka PPC rigishingwa mu mwaka wa 2003 ryari rigizwe n’abayoboke magana atandatu bavuye mu Turere twose tw’u Rwanda nkuko bisabwa n’amategeko. Uko Imitwe ya Polituki yagiye yizerwa n’abaturage, yagiye yagura ibikorwa byayo none ubu Ishyaka rikaba rihagarariwe ku Nzego zose z’imitegekere y’u Rwanda; kuva ku rwego rw’Igihugu, ku Ntara, Akarere, Umurenge, Akagari n’Umudugudu. Aho hose hari abagize Ubuyobozi bwa PPC kandi kuri buri rwego hari abantu umunani (8) barimo:
• Perezida,
• Visi Perezida wa mbere,
• Visi Perezida wa kabiri,
• Umunyamabanga,
• Abajyanama (bane).
Naho ku rwego rw’Igihugu abagize Ubuyobozi bw’Ishyaka PPC ni abantu barindwi(7), bakurikira:
• Perezida,
• Visi Perezida wa mbere,
• Visi Perezida wa kabiri,
• Umunyamabanga Mukuru,
• Umunyamabanga Mukuru Wungirije,
• Umubitsi Mukuru,
• Umubitsi Mukuru Wungirije.

Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane(PPC) ni rimwe mu Mitwe ya Politiki 11 yemewe mu Rwanda kandi rikaba riri mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO).
Perezida w’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (PPC) ni Hon. Dr MUKABARAMBA Alivera.
Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane rigira uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza y’u Rwanda, akaba ari muri urwo rwego Perezida w’Ishyaka PPC ari Visi Perezida wa SENA y’u Rwanda; ikindi n’abandi bayoboke ba PPC bari mu Nzego za Leta zifatirwamo ibyemezo (nko mu Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite).