Amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite aregereje

Muraho neza?Ese mwese muribuka ko kuwa 14 ,15 na 16 Nyakanga 2024, mu Rwanda dufite amatora y’Umukuru w’igihugu n’intumwa za Rubanda?
Kuri 14 Nyakanga 2024 hazaba amatora ku banyarwanda baba muri Diaspora: hazatorwa Umukuru w’igihugu n’intumwa za Rubanda 53 zo mu mitwe ya Politiki n’abigenga.
Kuri 15 Nyakanga 2024 ni amatora mu gihugu imbere : kuri uwo munsi ni ugutora umukuru w’igihugu n’intumwa za rubanda 53 zo mu mitwe ya Politiki n’abigenga.
Kuri 16 Nyakanga 2024 ni amatora mu byiciro byihariye: hazatorwa abagore 24,urubyiruko 2 n’abafite ubumuga 1.