IHURIRO RYASOJE AMAHUGURWA Y’ABAGIZE URWEGO...

IHURIRO RYASOJE AMAHUGURWA Y’ABAGIZE URWEGO RUSHINZWE KUGENZURA IMYITWARIRE NO GUKEMURA IMPAKA MU MITWE YA POLITIKI

Nyuma y’aho mu mwaka w’ingengo y’imari 2022-2023, Ihuriro ryahuguye abagize Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire no gukemura impaka mu Mitwe ya Politiki bo mu Ntara y’Iburasirazuba, abo mu Ntara y’Amajyepfo n’abo mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka w’ingengo y’imari Ihuriro ryakoze ayo mahugurwa mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Mujyi wa Kigali.
Amahugurwa yo mu Ntara y’Amajyaruguru yabaye ku matariki ya 02 - 03 Werurwe 2024, abera mu cyumba cy’inama cya Hotel LA PALME iri mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 51 kuri 55 bari bateganyijwe; bakaba baturuka mu Mitwe ya Politiki 11 igize Ihuriro, bo mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, buri Mutwe wa Politiki ukaba wari uhagarariwe n’abantu 5.
Amahugurwa yo mu Mujyi wa Kigali yabaye ku matariki ya 09 - 10 Werurwe 2024, abera muri Hotel LEMIGO iri mu Mujyi wa Kigali. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu 32 kuri 33 bari bateganyijwe, bakaba baturuka mu Mitwe ya Politiki 11 igize Ihuriro, bo mu Turere tugize Umujyi wa Kigali, buri Mutwe wa Politiki ukaba wari uhagarariwe n’abantu 3.
Muri aya mahugurwa hatanzwe ibiganiro bikurikira:
1. Ingingo z’amategeko zigenga imikorere y’Imitwe ya Politiki n’abanyapolitiki mu Rwanda: imyitwarire isabwa umuyobozi n’umuyoboke b’Umutwe wa Politiki. Iki kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri SENA y’u Rwanda, Bwana TULIKUMANA Emmanuel;
2. Gukumira no gukemura amakimbirane ya politiki n’ingamba zafasha Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya Politiki kuzuza neza inshingano zazo. Iki kganiro cyatanzwe na Depite Nyirahirwa Veneranda;
3. Inshingano n’imikorere by’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki. Iki kiganiro cyatanzwe na Bwana Gisagara Theoneste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro;
4. Amavu n’amavuko y’Umuryango Panafricanism Movement n’imikorere yawo mu Rwanda. Iki kiganiro cyatanzwe na Hon. Musoni Protais, Umuyobozi w’Umuryango Pan-Africanism Movement/ Ishami ry’u Rwanda.
Aya mahugurwa yari agamije
-  Kuganira ku ngingo z’amategeko zigenga imikorere y’Imitwe ya Politiki mu Rwanda (Iziri mu Itegeko Nshinga, Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki, Amategeko Ngengamikorere y’Ihuriro, Indangamyitwarire y’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo, Amategeko y’Umutwe wa Politiki,…);
-  Kuganira ku nshingano n’imikorere by’Urwego rushinzwe imyitwarire no gukemura impaka mu Mutwe wa Politiki; ibyagezweho, imbogamizi n’ingamba, n’uburyo uru rwego rwuzuzanya n’izindi Nzego z’Umutwe wa Politiki.
Muri rusange amahugurwa yagenze neza, nk’uko yari yarateguwe. Akaba yaritabiriwe n’abantu 320 kuri 330 bari bateganyijwe, bingana na 97%.
Asoza aya mahugurwa, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro Madamu Mukabasebya Claudette, yasabye abagize Urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire no gukemura impaka mu Mitwe ya Politiki ko mu mikorere yabo ya buri munsi bagomba kugendera ku mategeko, bakaba abanyakuri, ntibabogame, bakarangwa n’imyitwarire iboneye.
Yabasabye kandi kuzasangiza abandi bayoboke ubumenyi bungutse mu mahugurwa.
Bikorewe i Kigali, 17 Werurwe 2024.